LATEST NEWS
Ubuzima
Indwara y’ubwandu bw’amaraso (Blood infection). Ese iteye ite ? Yakwirindwa ite ? Ivurwa ite ?
Publish Date: vendredi 17 mars 2017
VISITS :1944
By Admin

Ni kenshi muri iki gihe, umuntu arwara yajya kwa muganga bamusuzuma akumva baramubwiye ngo ufite "infection" mu maraso. Iyi rero niyo yitwa ubwandu bw’amaraso (blood infection), ikaba ari indwara imaze kugenda yiyongera kandi ihitana benshi iyo itavuwe hakiri kare.

Ese ubwandu bw’amaraso ni iki ? Buterwa n’iki ?

Ubusanzwe tugira indwara nyinshi twandura zitewe na mikorobi, habaho iziterwa na bagiteri, imiyege (champignon) cyangwa virusi. Uko rero umubiri ugenda uhangana n’izi mikorobi, habaho igihe zimwe muri zo zinjira mu maraso atembera mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma ibice by’inyama zo mu nda bibyimba cyangwa bikangirika bitewe n’izo mikorobi zinjiye mu maraso. Nibyo twita ubwandu bw’amaraso.

Ese ni bande iyi ndwara yibasira cyane ?

Iyi ndwara n’ubwo ntawe itafata, ariko hari abo yibasira cyane :
Abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse. Abo ni abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo z’umubiri (impyiko, umutima,..)

Abana bato. Abo ahanini ni abana bari munsi y’umwaka muri rusange, n’abari munsi y’amezi 6 by’umwihariko.

Abantu bageze mu zabukuru by’umwihariko iyo bafite ubundi burwayi.
Abarwayi ba diyabete.

Imbagwa ziri mu bitaro cyangwa zivuyeyo vuba.

Ese ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara ?

Umuriro mwinshi cyane ujyana no gutengurwa no kubira ibyuya
Kugabanyuka kw’inshuro wihagarika
Isesemi no kuruka
Impiswi
Ukuyoba ubwenge
Guhumeka insigane.
Rimwe na rimwe gukonja bikabije.
Gucika intege cyane.

Ese iyi ndwara yakirindwa ?

Ku bana bato bisaba kubitaho no gukurikirana buri karwara kose barwaye ugahita umuvuza. Byaba ibicurane, inkorora, gusa ukibona agize umuriro ujyana no kuruka no guhitwa kandi hari indi ndwara yari afite cyangwa akirutse, mwihutane kwa muganga. Isuku ni isoko y’ubuzima. By’umwihariko ku bantu bari mu bitaro, gukaraba intoki no kwita ku isuku y’aho uri byagufasha.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere kuri ubu burwayi ?

Ushobora kuba ukunda kurwara infection mu maraso kenshi, bitewe n’uko umubiri wawe udafite ubudahangarwa buhagije. Ubu habonetse imiti y’umwimerere ikoze mu bimera, ikaba ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga, ifasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri ndetse igahangana cyane na za mikorobi zanduza amaraso. Muri yo twavugamo nka : Propolis plus capsule, Ginseng Rh capsule, A-power capsule... Iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera kandi irizewe

Source : Baza muganga

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari...

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...