LATEST NEWS
Ubuzima
Isomo kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura !
Publish Date: jeudi 11 mai 2017
VISITS :2989
By Admin

Mfite imyaka 25 y’amavuko ubu ntuye mu gihugu cy’ubuholandi. Nize muri
kaminuza nkuru y’u Rwanda. Nakundanye n’umusore wigaga imbere yanjye muri kaminuza, aza kurangiza amashuri ahita abona akazi kamuhembaga umushahara mwiza.

Uwo musore yakomeje kunyitaho, muri weekend akansura kwishuri akansohokana akampa nibyo nabaga nkeneye byose nk’umunyeshuri.

Byagezaho ajya no kunyerekana mumuryango we. Amashuri naje kuyarangiza mbura akazi ariko wa musore dukomeza gukundana cyane akampa ibyangombwa byose nabaga nkeneye nk’umushomeri. Kubera yari amaze kumenyana n’abantu benshi
bakomeye bitewe n’akazi yari afite yaje kunteretera ikiraka muri ONG
yakoreraga mu nkambi z’impunzi z’abanyekongo zomu Rwanda.

Ikiraka cyampembaga umushahara mwiza cyane kuburyo
numvaga igikurikiyeho ari ugupanga ubukwe ! Muri iyo ONG nahuriyeyo n’umusaza w’umuzungu ukomoka mu gihugu cy’ubuholandi yari afite imyaka 52 ! Atangira kunyiyegereza cyane akajya ansaba kumuba hafi ku bijyanye n’ururimi kuko nta Kinyarwanda na mba yari azi kandi agomba gukorana n’abantu bavuga i Kinyarwanda.

Buhoro buhoro ibyo gusemura ururimi mu kazi byaje gutangira guhinduka ko ngomba no kujya njya kumusemurira aho agiye hose ; haba mu gutembera muri za pariki z’ibirunga n’akagera yaba mu gutembera ku mazi kibuye na Gisenyi,
hose nagombaga ku muba hafi ngasemura nyine ! Kubera kumarana
nawe igihe yaba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe ibyari
ugusemura byaje guhindukamo urukundo, atangira kumbwira ngo
nimwemerere kumubera umugore azantwara iwabo i Burayi (Namwe
murabizi ukuntu abakobwa dukunda abazungu noneho hakwiyongeraho
kujya i Burayi bikaba ibindi !) Sinitaye ku myaka y’uwo muzungu, yemwe
sinitaye no ku bukwe niteguraga gukorana n’umukunzi wanjye ; ahubwo nahise ntangira kwitekerereza i Burayi, ariko nsaba umuzungu ko tuzabanza gusezeranira inaha mu Rwanda ahita abyemera atazuyaje.


Umusore twakundanaga ubwo yari ataramenya uko byagenze yari aziko
ari ibisanzwe ndetse n’imyiteguro y’ubukwe yari ayigeze kure. Ubwo
naramuhamagaye kuri phone mubwira mu magambo macye cyane nti “ ibyo
kurushingana nawe nabishingutsemo, kandi ntumbaze byinshi !” mpita nkupa ndetse mpindura na numero. Ubwo twariyandikishije mu murengedusezerana imbere y’amategeko n’uwo muzungu.

Kuko Contract y’uwo muholandi yari irangiye muri iyo ONG, nyuma y’umwaka umwe yahise antwara iwabo i Burayi. Ngezeyo rero niho natangiye guhura n’ubuzima
mwumve ngo ubuzima !!! Namaze kuhagera nsanga wa muzungu afite
abana 2 b’abakobwa banduta kandi yari yarambwiye ngo ntiyigeze
ashaka, ndetse anafite umugore uretse ko bari barakoze divorce.

Guhera ubwo natangiye gufatwa nabi, umuzungu akazana abandi bazungukazi munzu bagasambanira imbere yanjye ! Agezaho anyirukana munzu anshyira mu kazu kameze nk’aka annexe kari iruhande rwa garage y’imodoka ze ! Ni birebire sinabona uko mbabwira ubuzima mbayeho. Ubu ndushwa agaciro n’imbwa ye kuko ntemerewe no kuyikoraho ! Abana be bo ntibaba muri urwo rugo ariko iyo baje baba banyita inguge.

Ikintu kimbabaza kikanshengura umutima nukuntu iwacu bazi ko nakize nabaye umuzungu, iyo nsomye message baba banyandikira bansaba ubufasha ngo inzu yenda kubagwaho ningire icyo nkora, nakwibuka ukuntu ntashobora no kubona n’amafaranga yo kugura na cotex nkumva mbaye nk’umusazi. Ubu bishyizemo ko nabaye umwirasi ko ntacyo mbamariye. Ikindi cyansatuye umutima ni amafoto y’uwahoze ari umukunzi wanjye nabonye kuri facebook yakoze ubukwe, akeye, aseka, aberewe n’umugeni we mwiza.

Iyo ntekereje kandi ko ntashobora no kubona na ticket y’indege yo kungarura mu Rwanda nkongera nkatekereza ko niyo nayibona ko ikimwaro cyo kugaruka iwacu ntashobora kukihanganira, mpita numva niyanze wese. Nguwo rero umuvumo, nsigaye numva ndi ikivume ku Mana. Ntiwibagirwe gukora like kuri Page na share
Kugirango nabandi basome iyinkuru !

IBITEKEREZO
manu

kuba materialiste kwanyu bizabakoraho.Ndinkawe naryumaho

Harelimana Innocent

Uyu mwana w umukobwa ibye byambabaje mbisomye. Niba nta giholandi avuga, akaba amaze igihe gito mu bu Holandi, akabq atazi aho polisi cg komini bikorera birashoboka ko yaba yarafashwe bugwate akaba yibera mu nzu bamukorera ibibi byose. Njye ndumva niba koko ibyo avuga ari ukuri yari akwiye gutabarwa. Ibyo mugenzi wacu yavuze i burayi leta ikorera abantu nibyo ariko ikibazo ufite batakimenye ntabwo bagufasha. Abanyarda dutuye mu Buholandi mureke dufatanye dufashe umuvandimwe wacu. Nzi ko ageze kuri ambassade bamushakira uburyo asubira mu Rda cg se uburyo ki uburenganzira bwe bwakubahirizwa. Ibyo yakoze byo ku mukunzi we ni amakosa ariko ntawe udakosa. Icyo twakora ubu ni ugutabara ubuzima bwe niba ibyo avuga koko ari ukuri. Ntuye mu buholandi. Mboneka kuri 0681440791. Ashoboye ku mpamagara namufasha icyashoboka haba mu nzego z inaha zishinzwe ku murengera cg se kumufasha kugera mu nzego zatuma ashobora gufashwa agasubira mu Rda. Gufashanya biba muco wacu nyarwanda.

Ngabonziza

Ubuzima ubayemo burababaje. Uzabwire ubwanditsi bwiki kinyamakuru buguhe email yange unyandikire cyangwa uzampamagare kuri 068 723 8646 wenda nka communaute yabanyarwanda twazagufasha

gasumunikabi

Hahaaaa ndumiwe koko mbega mbega inkuru yimpimbano. umuntu wanditse iyinkuru ntazibyo avuga . muri EUROPE ibyo ntibibaho ntamugabo ufata umugorewe gutryo yewe namatungo yabo bayaha agaciro cent pourcent nkannswe umwana wumuntu reka guca ntege abafite gahunda yokwishakira ubuzima. niho ntuye mpamaze plus de 30ans. icecekere ntuzongere kubeshya.

Habineza

Ibi bilimo ikinyoma gikabije kuko i Bulayi batanga nibura kuli wese minimum yo kubaho mu gihe uli ku butaka bwabo. Kandi ni limwe ku bantu bose.

iganze

Humura Imana nta cyaha itababarira. Abakuru kandi bagize bati : Ubwenge buza ubujiji buhise. Ibyakubayeho byaba no ku bandi ndetse nturi uwa mbere nturi n'uwa nyuma. Uwo mutindi w'umuzungu yakubereye imbwa. Wabonye isha itamba uta urwo wari wambaye, ariko rekeraho kwicira urubanza, ahubwo akira amateka yawe, wumve ko ibyiza biri imbere. Ibyabaye bifate nka etape imwe mu buzima bwawe.Wikwizirika ku byakwanze. Ese ntibishoboka ko wajya kuri ambassade y'u Rwanda, maze bakagufasha gutaha ? Wirinde kuba indaya , iyubahe wubahishe Imana,ntizagutererana. Bwiza ukuri umuryango wawe kuko ntawe uhisha uwo ahishaho.Ubuzima burakomeza, kandi birashoboka ko uzabona ugukunda.

Keter

Bihemu. nazibe aba avuga iki se ko yakunze ibintu bikamuca mumyanya yintoki. Urukundo nturugurwa sha

Mahoro

Propaganda.com ! !! Ibyo ntibishoboka en Europe kuko iyo mwashakanye akakumaltreta leta iguha inzu nibindi byose ibyangombwa ! Wahamukiye umukunzi wawe ariko by all means u Burayi ntiwabugereranya niyo Afrika yuzuye abadictateurs n abicanyi

Rukundo

Uyu Mugore nako umukobwa arabeshya, ino ntamugore bafata nkimbwa . Ahubwo umugabo aramutse abikoze yakwisanga ari muli prison. Mujye mubeshya ukundi twe tuba mubuholandi mwekuzajya mubeshya. Wajya Embassy se akakuvuganira Karabaranga ntateze kugutererena ndamuzi numugabo. Diaspora umugabo witwa Furaha utuye Tilburg yagufasha , niba kokoutaeshya.

Pike

Wahemukiye umusore wagukundaga kuko wowe ntiwamukundaga kuko iyo uza kumukunda ntuba waramutaye ugashaka I Burayi kuko nuwo muzungu ntiwamukundaga ahubwo wakundaga I Burayi, so saba imbabazi uwagukundaga usenge Imana izagufasha ikugenere ubundi buzima bukunogeye

Pike

Wahemukiye umusore wagukundaga kuko wowe ntiwamukundaga kuko iyo uza kumukunda ntuba waramutaye ugashaka I Burayi kuko nuwo muzungu ntiwamukundaga ahubwo wakundaga I Burayi, so saba imbabazi uwagukundaga usenge Imana izagufasha ikugenere ubundi buzima bukunogeye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari...

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...