LATEST NEWS
Ubuzima
Mugore dore ibintu 7 ugomba kuba wujuje ku buryo buri mugabo wese akwifuza
Publish Date: jeudi 13 juillet 2017
VISITS :3819
By Admin

Umugore wese aho ava akagera aba yumva yakishimirwa na buri muntu uwo ari we wese ari nayo mpamvu uzasanga buri mugore wese aba aharanira gukora uko ashoboye kose kugira ngo agaragarire neza abamubona. Aha twabarebeye ibintu 7 bituma umugore arushaho kwishimirwa n’umugabo umubonye wese.

1.Kwigirira icyizere

Mu buzima bwa buri munsi burya ni byiza kwigirira icyizere, burya ngo abagore biyumva ko ari beza bakanyurwa n’uko bari abagabo barabakunda cyane ! abagabo ntibakunda umuntu wisuzugura.

2.Kwisanzura

Kwisanzura bavuga hano ni nko kwishyira ukizana, abagabo burya bakunda umugore ubisanzuraho, bagakunda umugore kandi wumva ko ntacyo abujijwe gukora kandi ko nta mupaka uhari atagomba kurenga.

3. Gutangaza ibitekerezo bye

Abahungu bamwe batinya abakobwa bakunda gutangaza ibitekerezo byabo, Ariko abagabo bo barabishimira cyane, N’ubwo ariko hari bamwe badakunda abagore/abakobwa bakunda kumvikana bavuga ibitekerezo byabo hari abandi benshi babyishimira, cyane cyane iyo byavuzwe n’umuntu bakunda birabanezeza cyane.

4. Kwita kuri buri kintu

Abagabo bakunda abagore baha agaciro buri kintu cyose berekejeho amaboko, niba ari akazi abagabo baba bifuza abagore bashoboye akazi kandi bakabikorana umutima ukunze, Aha ngaha kandi abagabo bakunda abagore baha umwanya umuryango bakaganiriza abana ndetse n’umugabo.

5.Kwiyubaha/kwiha agaciro

Abagabo aho bava bakagera bose burya bakunda abagore biyubaha, aha ngaha kwiyubaha biri mu byiciri byinshi, Urugero : mu myambarire, mu mivugire,…Abagabo bakunda abagore biyubaha mu myambarire ndetse no mu biganiro byabo, umugore wihesha agaciro kuri ibi bintu usanga akurura abagabo benshi.

6.Kuba inyangamugayo

Mu mibanire y’umugabo n’umugore burya ubunyangamugayo burakenewe cyane, nibwo butuma habaho kwizerana hagati yabo, iyo umuntu ari inyangamugayo ntakora ibigayitse cyangwa ibimusuzuguza ,umugore w’inyangamugayo arakundwa cyane ku buryo buri mugabo wese aba amwifuza.

7.Kwita ku mugabo kandi akanamukunda

Umugabo uwo ari we wese aba ashaka umugore umukunda kandi akanamwitaho cyane(care) Niba uri umugore ukaba utajya wita k’umugabo wawe ngo umwiteho kandi umwereke urukundo umenye ko urugo rwawe rutazigera rukomera na rimwe mu gihe utari wabikora. Abagabo bakururwa cyane no kwitabwaho(care).

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...