LATEST NEWS
Ubuzima
Ndagisha Inama
Publish Date: mercredi 17 mai 2017
VISITS :1092
By Admin

Mwaramutseho nifuje kubagisha inama, ndi umukobwa wakuriye mubuzima bugoye bw’ubupfubyi njye n’abana tuvukana 2 tubaho nabi cyane kuburyo ntabirondora hano, gusa twaje kugira amahirwe turiga ubu narangije amashuri yisumbuye ariko nza guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura akazi, muri make ikibazo cyanjye kimeze gutya, ndababwiza ukuri ko nagiye mbura utuzi dutandukanye kubera ko nabaga nanze kuryamana n’abashakaga kumpa ako kazi.

Hari n’igihe nabonye ikiraka muri campany imwe yamamaza hano mu Rwanda nirukanwa ntamazemo n’ukwezi kuko nanze kuryamana na manager wayo, ni kenshi nabonaga akazi gasanzwe nko muri hotel ariko simare yo kabiri nkahita nsimbuzwa kubera iyo mpamvu, naje kugisha inama umu mama twari duturanye arambwira ngo nzirekure nemere ibyo abo ba boss bansaba ngo niko isi imeze we ngo yarabikoze ndetse n’ubu iyo bibaye ngombwa arabikora kandi noneho we afite umugabo.

Nabaye nkutunguwe, kuberako imyemerere yanjye ntibyemera ndi umuntu usenga kabone n’ubwo ntari isugi ariko uburyo natakaje ubusugi sinjye byaturutseho byaturetse kubuzima bubi nakuriyemo mpohoterwa n’umugabo waho batureraga, kuva nava muri urwo rugo nahigiye kutazongera gukora ikosa ryo kujya kure y’uhoraho ndi umu catholique mba numva byaranyobeye nyuma yo kugisha inama uwo mu mama mungire inama y’icyo nakora murakoze.

IBITEKEREZO
umuhungu

hhhhhh, Komeza usenge wizere ushize amanga, ukore uko ushoboye maze urindire Nyagasani. Nuramuka ufashe umwanya uhagije wo Gusenga uzibarize imana utu ko nanze guhemuka none urashakako mbikora ? umutima wawe uzakubwira ngo oya. Ukomeze uhatirize Imana Izaguha akazi utiyandaritse,

Edward

Komera ku mana kuko niyo igufitiye ejo heza hawe.We kuzemerera uwo ariwe wese ngo umubiri wawe ;ibitekerezo n'imbamutima ubisimbuze ibyo bihendabana ngo niho uhabwa cyangwa ngo utinde ku kazi ;igihe uzatatira iyo ndangagacuro ya gikirisitu izo nyamaswabantu"mbise gutyo kuko ushaka kugusambanya wese nta bumuntu afite"zishobora kukwanduza virus itera Sida cyangwa akagutera inda itifuzwa atazanagufasha kurera uwo mujyambere w'u Rwanda. Ihangane Imana izakugirira neza.Gana hafi aho ku itorero cyangwa Idini rikwegereye Abakozi b'Imana bagusengere.

eric

My Dear sister ! urashaka ko tukugira inama ki koko ubwawe uravuga ko uri umukristu wanze gusuzuguza imana , warangiza ngo tukugire inama ahubwo warukuvuga ko ukeneye amasengesho kugira ukomeze urugendo udacyitse intege . kuko iyo utangiye kugisha inama ngo nkore iki ntituribukubwire ngo usambane oya,,,turi mwisi yibigeragezo hahirwa ababicamo badatsinzwe so komeza kumana

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya...

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana