LATEST NEWS
Ubuzima
Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore
Publish Date: mercredi 30 août 2017
VISITS :1448
By Admin

Hari ibintu mu buzima biba bigomba kubaho uko byagenda kose ariko bikaba ngombwa ko wiga kubiyobora kugira ngo ubashe kubana n’abantu neza ndetse unagere kure mu buzima.

Nk’urugero : Ntiwabuza imvura kumva ariko ushobora kwirinda ko ikunyagira witwaza umutaka.Ubuzima ni urugendo kandi mu rugendo duhuriramo n’ibintu byinshi bitandukanye, gusa ni byiza ko wiga uko ubinyuramo.

Iga kuyobora umujinya/amarangamutima

Benshi batakaje ubuzima bwabo bitewe n’umujinya, abandi basenya ibintu bubatse imyaka myinshi bitewe no kutamenya kuyobora amarangamutima cyangwa umujinya wabo.

Kwishima ni amahitamo umuntu ashobora kugira ndetse no kurakara nabyo ni uko, gusa biba byiza iyo witoje kuyobora amarangamutima yawe yose ; amabi n’ameza.

Iga kuyobora amagambo yawe

Si byiza kwivugira ibyo ubonye byose, utabanje gutekereza ho. Umunyabwenge abanza gutekereza akavuga nyuma.

Hari amagambo wavuga utayatekereje , bikagutandukanya n’inshuti, abavandimwe n’abandi. Hari n’ibyo wavuga bikica ejo hazaza hawe. Rinda ururimi rwawe, ujye utekereza cyane mbere yo kugira ijambo usohora muri wowe.

Ntukayoborwe n’abantu mugendana

Mu buzima duhura n’abantu batandukanye : Ababi n’abeza. Byanze bikunze abantu uhura nabo bagira ikintu baguhinduraho byaba mu buryo bwiza cyangwa bubi. Ni ingenzi ko utemera kuyoborwa n’abantu mugendana cyane cyane igihe ubona ntaho bazakugeza.

Ntukaganzwe n’ingeso runaka

Buri muntu agira utuntu runaka dushobora kumunanira kureka, ariko ni ingenzi ko waryanya kuganzwa n’ingeso mbi izo ari zo zose. Haranira kugira imyitwarire myiza uzibukire imibi yose, bizagufasha mu iterambere ryawe.

Itondere amakuru yose wakira

Amakuru umuntu yakira ni imbaraga zimuyobora, kuko uko umuntu atekereza niko ari. Amakuru twakira afite imbaraga zo kuduteza imbere niba ari meza cyangwa kudusubiza inyuma niba ari mabi.

Ni byiza kutayoborwa n’amakuru yose wakiriye, ahubwo uhitemo ayakuzamura ariyo wemerera kuyoboka.

Ntukayoborwe n’ibitekerezo byose bikujemo

Amakuru wakira ahinduka ibitekerezo, nabyo bigahinduka ibikorwa. Igihe wihaye kureba filime z’urukozasoni, uhora utekereza ubusambanyi, bikarangira ubishyize mu bikorwa.

Ni kimwe n’igihe wasomye igitabo cyigisha uko umuntu yatera imbere, bihinduka ibitekerezo byawe, bikarangira ubishize mu bikorwa ukaba umuntu wateye imbere. Amahitamo ni ayawe mu guhitamo ibitekerezo wemerera kukugenga, gusa ibyiza ni uko wahitamo ibyiza ukanga ibibi.

IBITEKEREZO
Batamuriza Joy

Murakoze cyane kutugira inama nziza, ndafashijwe cyane , Imana ibahe umugisha

Kwizera Virgile

Iyi nkuru ni nziza irubaka. Good job, Rushyashya.rw . Mukomereze aho.

Kwizera Virgile

Iyi nkuru ni nziza irubaka. Good job, Rushyashya.rw . Mukomereze aho.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze...

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...