LATEST NEWS
Ubuzima
Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki ?
Publish Date: samedi 4 mars 2017
VISITS :3033
By Admin

Mu rwego rwo kugishiriza inama abantu batandukanye kuri ubu dufite umugore wangiye umusore ubushobozi ashaka undi amukundiye ubutunzi none yatangiye kwicuza, arashaka ko twamugira inama.

Yateruye agira ati "Ndi umugore w’imyaka 26 mfite ikibazo kinkomereye cyane nifuza ko mwangiraho inama."

"Nkirangiza amashuri yisumbuye nakundanaga n’umuhungu wakoraga akazi ku buganga, twarakundanaga pe, ariko nkumva gahunda afite iyo kubana izaza nka nyuma y’imyaka itanu.

Ubuzima nakuriyemo ntago twari twifashije iwacu bigatuma mpora numva ntashobora gushaka umusore udafite ubushoboozi bufatika. Ubwo tumaranye imyaka itatu mbona ubuzima bwe budahinduka kandi n’ibyo kubana nawe abishyira mu nzagihe cyane, naje kubona undi musore ufite inzu, ufite imodoka, ufite ubushobozi ku buryo byagaragaraga, ansaba ko twakundana, bityo kubera uburyo nifuzaga umugabo umeze nk’uwo, nawe naramwemereye ntitaye ko mpemukiye wa muganga twakundanaga bya nyabyo.

Ubwo uwo musore yaje mu rugo papa aramukunda cyane abo mu muryango bose bansaba kuba ariwe nakunda kuko yari akize. Nawe ntitwamaranye n’umwaka ahita ansaba dukora ubukwe turabana, gusa ibyo nari niteze byo kuba ngiye kubaho neza siko byagenze !

Mu rugo ntacyo tubuze dufite ubushobozi ariko nta mutuzo, nta mahoro njyewe mfite rwose mbaho nabi kuva kuwa mbere kugeza ku wundi wa mbere ! Umugabo aransuzugura cyane, amfata nk’umukozi wo murugo rwe, nyuma y’ukwezi gusa tubana yahise ahinduka nk’ikirere, gukora ku mafaranga ye binsaba inzira ndende cyane, mbese ndahangayitse bikomeye ku buryo nsigaye nicuza icyatumye nirukira uyu mugabo."

Yakomeje agira ati "Hagati aho mbere yo gushakana nawe wa muganga twakundanaga yarababaye cyane, ambwira amagambo ko ngomba kubigendamo gacye kuko nshobora gushaka uwo mugabo ubuzima ntibugende neza nkuko nari mbyiteze.

Uko yabimbwiye niko byagenze pe, hanze abantu baba babona nishimye ariko imbere muri njye ibibazo ari byose, nabiganirije wa muganga arambwira ngo nzashake uko namwiyenzaho nake gatanya dore ko ntaranasama ngo mbe wenda mfite umwana w’uyu mugabo tubana.

Ansaba ngo nzake gatanya ngo nze aracyankunda twibanire, kandi nanjye numva aho bigeze umutima munini umpatiriza kuba nava muri uru rugo none nabuze inzira byacamo, niba naba mfashe icyemezo cya nyacyo bikanyobera"

Uyu mugore akeneye inama zanyu !

IBITEKEREZO
Uwarugira SILAS

Uwo muganga uramutse umushatse ahubwo niho waba ugiye kubabazwa kurushaho kuko yazarya akwihimuraho. Guma kuwo mwasezeranye kuko urugo ruravuna kandi umwana n'uwambere. Umuntu ntatinya ishyamba ahubwo atinya icyo yahuriyemo nacyao Erega iyagukanze ntiba inturo !

irabobo

cuti muvandimwe mbajye kugushimira kubwa mahitamo yawe gusa urasabwa gutekereza ubuzima urimo utekereze iminduka usenge imana yawe ukunde umugabo wawe umuhe ibimukwiriye umuguyaguye umuteteshe umwiteho knd wibagirwe muganga nkuko wibagiwe ibere rya mama wawe ubushobozi bwabyo buri muriwowe knd usenge imana ubone icyo ukora biragoye binateye isoni kwaka buri kimwe umutware urakoze ntaho niko ingo zubakwa bisaba kwihangana no koroherana

polo

ubwo rero waruzi ko ugiye gusahura none urayabuze utangiye gusakuza ushaka inama. Uri umukozi nyine kora akazi none ko ntakandi ugira urashaka iki ?

Eric

Wa mugore we, witonde none se urasubira kuwo muganga kuko umukunda ? hama aho uri kuko umunyu wabunze witwa ivu. hari inkumi nzi ivuye ku bagabo 3 mubyumweru 2 gusa none ubu yicaye iwabo ; ahubwo ndibaza niba yarasamye ubwo umwana azitwa uwande ?

rafiki evariste

ibintu wabyishe au départ kuko wagombaga kubishyira mu amasengesho Imana ikaguha umurongo ugomba gukurikira, ngo ceux qui brillent ne sont pas de l'or warongoye amafaranga ntiwarongoye umuntu alors que la bible dit : recommandé ton sort à l'Éternel et tes projets réussiront. Ikindi rero mariage ikorwa rimwe si kabiri uretse mugihe l'un des conjoints bapfuye CG habayeho un problème d'infidélité. Gusubirana n'a muganga ni ukwifuza kandi c'est contre les commandements de Dieu yanabigusuzugurira CG kuko yaba abaye un sauveur ou un refuge pr toi.Sengera uwo mugabo wawe ubwo ubugome ,ubwirasi,l'esprit de célibataire bimuvemo Niki cyananira Uwiteka cyane gira ukwizera kuko les ténèbres ne règneront pas pr tjrs bana b'Imana kandi isengesho rifungura imiryango yose

kimonyo

Ntuzate umugabo wamugorewe utazivuza, ukabura inyuma nimbere

nico

wowe ko utatubwiye ingeso zawe ? wowe Uli umwere ? niba aho uvuka mukenwe cyane atinya ko akweguriye ibifranga bye wabitundira iwanyu aho uvuka, wowe mwicaze mubinganireho umuti uzaboneka, MUGANGA mwikuremo kuko wamuciye amazi, wese ni umwana uzibeshye ubabure Bose kdi nawe ugomba kwiyubaha, kuko igitsina cyawe ntabwo ugomba kukigira poubelle yabagabo bose

vugakuri

cunga neza utabura ihene n,ikiziriko

Ki yoni

Jye byambayeho ku mugore wanjye kandi narabimenye gusa ubu ndamureba nkababara kuko ubu azi abagabo benshi kandi bose bamubeshye kumurongora gusa iyo bamaze gutera ku bintu barigendera.none kumusubirna nanjye ntabyo ngishaka kuko si abona aho mucisha nkumugore hasigaye gatanya ariko ndacyamukunda nubwo mbona naba ncyuye ibisigazwa byabasore nabagabo ba nyamirambo.

Ki yoni

Jye byambayeho ku mugore wanjye kandi narabimenye gusa ubu ndamureba nkababara kuko ubu azi abagabo benshi kandi bose bamubeshye kumurongora gusa iyo bamaze gutera ku bintu barigendera.none kumusubirna nanjye ntabyo ngishaka kuko si abona aho mucisha nkumugore hasigaye gatanya ariko ndacyamukunda nubwo mbona naba ncyuye ibisigazwa byabasore nabagabo ba nyamirambo.

BUM

Mbere y'ibintu jya ukunda abantu.Ubundi umugabo ni uwa mbere.Uwo muri kumwe ni uwo.Kizwa rero wihanganire ibikugerageza wa mugore we.Kandi nutareka uwo muganga w'abandi uzabona ishyano

sasu

Iryo nirari knd bigaragara ko umuca inyuma ukajya kwa muganga izo nama c aziguha mwahuriyehehe ra ! abagore nuko mwabaye iyo waswewe numuntu urenze umwe biragoye cyane kubaka urugo mujye mubyitondera , umugabo yarongora nabagore 10 knd ubuzima bugakomeza ariko mwe wapi rero tuza cg ugende nihahandi ntiwicaye .

Gaperi

Ikibazo cyawe kirakomeye ariko ushobora kuba ari wowe wacyiteye ubundi abagore bikigohe mufite ntimugishaka kubaka ingo ahubwo mushaka abagabo mufite ibyo mwishakira byabura mugatangira mukabatesha umutwe babafatira ingamba muti nibabi. Inama naguha ni uko wakwiga umubano icyaricyo ukamenya uko ugomba kwitwara nkumugore murugo wabona ubyujuje umugabo agakomeza uzashake uburyo mutana ariko atari uko uhanze amaso muganga kuko nawe ntiwamenya ibyakurikiraho ,ahubwo nyuma uwo uzabona ajyanye namarangamutima yawe azabe ariwe ugenda nawe

ikinyoma

ihangane iyo ni destin yawe kandi ugabanye irari ry'amafaranga kuko niryo ryamukujyanyeho. Niba imigabo, aguhahira, ukabona iby'ibyibanze ukarya, ukambara ukarongorwa régulièrement ihangane bizaza. Kandi usabe Imana iguhe ubushobozi bwo gutwita niba ugifite nyababyeyi nyuma nimubyara azagukunda kubera Cyuzuzo. ihangane umubanire neza kandi were imbuto. uratugisha inama uvuga ko ikibazo ufite ari accès ku mafaranga y'umugabo ndumva nta kindi kibazo ufite. itondere amafaranga kuko arasenya.

JOAN

Ubundi nimuzajya mujya gushaka mujye mureba urukundo kuko ibintu kubibamo uhangayitse birutwa no kubaho bya gikene ufite amahoro kuko no muri bible haranditse ngo urukundo ruruta byose ;rwihanganira byose ;kandi ntirugira inzika.uzi kubona umuryango wabantu bakundana bari kumwe batitaye ko bakennye basangira byose ?ese ahubwo ni bande mwabonye bishwe ni inzara ngo barakennye. Muri bible nubundi baratubwira ngo ese ko inyoni zibaho zidahinga ntizibibe ntizibaho ?ese niki cyarusha indabo gusa neza.zirambara se ? Nonese Imana yabura ite kukubeshaho uri kumwe nuwo wakunze ? Ngewe inama.nakugira ihangane ukomeze ubeho gutyo nibikunanira wake gatanya ubeho wenyine cyangwa utegereze undi uzaza atari uwo muganga mwakundanye kuko wamuteye ibikomere byinshi nawe ntabwo yagukunda nkuko yari kugukunda ukiri umukobwa. Ushobora kuzakosa yakubwira nabi ukumva ko agucyuriye hato ukaniyahura cyangwa ugasara. Inama ni nyinshi ariko tekereza neza utuje uzamenya icyo ugomba gukora. Nkwifurije kwihangana.

INGO ZUBAKWA M'UBWUMVIKANE ALIKO HABAMO KWIHANGANA UKO KWIHANGANA WIGOMWA BYINSHI UBU UTUBWIRA NTITUZI INGESO ZAWE NAWE USHOBORA KUBA MUBI MWICARE MWEMBI NAKUNDA MWIGANIREHO UWO NI UMUSANZU UKOMEYE UZABAFASHA. NUWO MUGANGA NTUMUZI WASANGA ALI MUBI KURUSHA UWO.GUSA ITONDE UTAZABA UKO WANZE UMUGANGA ! ESE YABA YENDA KUKWIHIMURAHO ? CG IYO YABA NIMITEGO YUWO MUGANGA.

uwera

ihangane ukomere usengere umugabo wawe umwerere imbuto,umugandukire azahinduka, uwo mugangac we umwizeyemo iki ?senga Imana ishobora byose utazabura byoc

kanimba fabius

sister mujye mubanza mwitonde urukundo ntabwo ruguranwa amafranga .so iyo ukurikiye amafranga nyine birakugora iyo ngeso yeze mu Rwanda abakobwa bakumvako urukundo umusore urufite ntacyo afite hama iyo mumaze gutandukana nabo babashyeshya amafranga muricuza mugasubira iwanyu.mujye mukoresha ubwenge.wowe subira kuwo muganga ugize imana ko akigukunda

kabosi

bagushuke umuveho ubure ihene nibiziriko

Nicole

Isangire umuganga ntuzuyaze ibyapfuye ntibizuka wita igihe utazasanga nawamuganga yabonye uwundi .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze...

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’