LATEST NEWS
Ubuzima
Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama
Publish Date: jeudi 27 avril 2017
VISITS :2137
By Admin

Uyu muvandimwe aragisha inama, yandikiye itangazamakuru agira ati
“Mwaramutse, nitwa Noah.

Nanditse ubu butumwa umutwe uri kundya, umutima wanjye wamenetse.
Sheri wanjye yakoze ibintu agira ngo amafashe ariko aho bigeze ndumva ngiye kumureka.Ndi mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza imwe hano I Kigali.Uyu mukobwa twamenyanye ngeze mu mwaka wa kabiri, gukundana kwacu urebye ahanini kwatewe nuko twiganaga.

Mu myaka yose maze muri kaminuza, ntabwo kwiga byanyoroheye kuko inshuro nyinshi wasanga amasomo yamfashe.Nta ko ntagira ngo nige ariko namwe murabizi ko twese mu ishuri tutanganya ubwenge.

Umwaka ushize nabwo nawurangije mfite amasomo atatu yamfashe, biba ngombwa ko nongera kuyasubiramo uyu mwaka.Sheri wanjye we nta kibazo ajya agira, kuva muwa mbere, nta na somo na rimwe riramufata.

Mu minsi ishize ubwo bamanikaga amasomo y’ibizami twakoze, nagiye kureba numva n’ubundi nta kidasanzwe nakoze ariko nkishyiramo akanyabugabo ko Imana irabijyamo dore ko nkunda gusenga.

Ubwo nageraga aho bamanika amanota, naratunguwe mbonye mu masomo yose yari yamfashe nta na rimwe ndi munsi y’amanota 60 ku ijana.

Namaze hafi icyumeru ndi mu byishimo bidasanzwe kubw’ayo manota.
Muri uku kwa gatatu ubwo twari tuvuye kureba umupira, nahuye na Nadine, inshuti ya sheri wanjye.Namusuhuzanyije ibyishimo byinshi, ndetse inkuru ya mbere namubwiye yari iy’uko twese tuzambarira amakanzu rimwe.

Nadine yabanje gutekereza nk’aho hari icyo atumvise, mubajije ambwira ko namuha akanya gahagije tukaganira neza.

Nadine nubwo ari inshuti ya sheri wanjye, ntabwo dukunze kugirana ibiganiro byinshi cyanwa se byihariye.Nadine yambwiye amakuru numva nkutse umutima.

Yambwiye ko amanota yose nabonye nayaheshejwe na sheri wanjye, ambwira ko byamusabye kuryamana na mwalimu, umwe mu batwigisha ari nawe wabingiriyemo byose ngatsinda.

Nadine nabanje kumufata nk’umusazi, anyereka message yafotoye za sheri wanjye yagiye yoherezanya n’uwo mwalimu, bavugana igihe bahurira kuri hoteli.

Natashye numva nataye umutwe, niyemeza kujya kubibaza sheri , ambwira ko ibyo yakoze ari urukundo ankunda, ko atifuzaga ko nsigara muwa Kane njyenyine abandi barangije.

Umutimwa umwe umbwira kumureka kuko ajya kujyayo atambajije, undi ukambuza dore ko ibyo yakoze arinjye byagiriye akamaro, none mbigenze nte ?
Mungire inama.”

IBITEKEREZO
intore

Erega na satani aha abantu amafaranga bagakira (ndavuga kubajya ikuzimu) kandi batanga imfashanyo ivuye murubwo bukire abantu bakabishima cyane. Nawe rero uragira uti ubwenge bwange bwari bwarananiye kuva nkiri mumwaka wambere. Ikigaragara nuko yagufashije. Wavuze ko wasenganga Imana ngo igufashe utsinde kandi Imana igira inzira zinyuranye. Ubwo rerro shima Imana ko watsinze kuko aribyo wasengaga uyisaba. Wowe wemera Imana kandi Imana yanga ubusambanyi. Nonese wowe uwomukobwa nturamusambanya ? Niba utarabikora, hita umureka kuko ntiwabana numusambanyi kandi wowe utariwe. Niba nawe ujya umusambanya cga ukaba warigeze usambanya nundi uwo ariwe wese mubuzima bwawe, urumva ko ntarubanza ukwiye kumushyiraho. Ubwo rero kumumureka no kutamureka byaterwa nawe nuwo uriwe ubwawe. Wavuze ko ubwenge bwakunaniye. Ese iyo professor aza kuba ari Umugore cg umukobwa, hanyuma akagusaba ko UMUKUBITIRA ubundi akaguha ayo manota yubuntu, warikubyemera ? Igisubi cyawe kuri kibazo kiragufasha kumenya niba ukwiye kurekana cga kugumana nuriya mukobwa. Ubundi uzanamubaze niba mugiye kirimbere afite gahunda yo kujya atanga igitsina kubakomeye kugirango agukure mukaga igihe byaba bigukomeranye

Fille

Sha uwo mukobwa yakoze amakosa ark ukwiye kumubabalila kuko yabikoze kubwaye gusa nazongele. naho kuvuga ko ugiye kumuleka se numuleka ulajya no kwikuzaho a amanota yaguhesheje ?? cg ulajya no kulega umwalimu ? Nge ndumva ukwiye kumubabalila ubundi ugasenga Imana ikabikwibagiza kdi nawe ukamusengela.

sir

Reka nkugire inama wowe musore.mu byukuri uwo mukobwa uzamubabarire kuko yemeye ibyo yakoze atakuruhije.gusa uwo mukobwa ntazongere gukora ikosa nkiryo kuko ntakiza kibonerwa mu bibi, ahubwo bigira ingaruka mbi zitari zitezwe. nimubona mugiye kuzabana muzipimishe mwembi murebeko mukiri bataraga.

kayitare

Wewe muntu wahuye namahirwe avanze,ihangane ariko ndi wewe ndumva nasubira kwiga niyo degree ntuyifate kuko ntinkogutoragura diplome mumuhanda yanditseho amazina yawe, nyamara utarayikoreye, Kubwanjye uwo mufasha wawe yaragufashije ariko ntabwo byari rape,bisobanura ko kuri we (her)its business as usually.ahubwo jya kwipimisha umenye uko agusize ahasigaye ufate akawe gakapo usonge mbere.uwo mwalimu nawe utigisha ahubwo akuzuza amanota muri hotel,si wewe wenyine abikoreye ni benshi cyane,kubwanjye icyo gisambo mwishuri kigomba kumanurwa,no matter who !bagitambikane.ahasigaye ajye kwandika amanota mubikuta. Murakoze, mvuze ayanjye, ahasigaye'hahah the choice is in your hands.

Berthrand

Hahahhh pole man gusa yaragufashije wivuga ngo ikibazo nuko atabanje kubikubwira ibaze kugiti cyawe iyo abikubwira warikubyemera ahubwo uzamwicaze ahantu umushimire birangire nibiba nangombwa uzamubwire azamwongere Shn nubundi byumvikane ko atariwe wambere ahaye

Yves

Mureke ibyo yakoze yabikoze munyungu zawe ikibazo niyo nshuti ye ibizi yabikubwiye azahora akwiza inkuru ihangane ntimubipfe na cheri wawe .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze...

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’