LATEST NEWS
Ubuzima
Ubuhamya : Nyamuneka bakobwa muritonde !irebere ubuhamya bw’ibyo uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yahuye nabyo
Publish Date: jeudi 8 juin 2017
VISITS :3056
By Admin

Nifuzaga kubagezaho ubuhamya bwanjye kuko nzi ko wenda bwagira abo bufasha.

Nitwa Bella mfite imyaka 27, nakundanye n’umusore dukundana cyane ndetse mu mezi ya mbere numvaga ndi igitangaza (la fille la plus heureuse du monde).

Uwo musore twasaga n’aho tungana,twembi twari abakozi twararangije kaminuza.Nyuma y’amezi 10 yaje kuntera inda noneho ansaba kuyikuramo kubera ko tutumvaga twiteguye guhita dukora ubukwe.

Mu buzima sinigeze numva nshobora kuba nakuramo inda, ndetse sinumvaga n’ukuntu abandi bakobwa bajya bakuramo inda kuko numvaga ari amahano.

Tumaze guta umutwe twembi yanyumvishije ukuntu ngomba kuyikuramo, atangira kunyumvisha ko atari ukwica umwana kuko yari imaze nk’ukwezi kumwe gusa ubundi anyumvisha ko mu myaka 2 twaba twariteguye tukabasha gukora ubukwe(Iryo niryo sezerano yampaga)

Naramukundaga bidasubirwaho kuburyo numvaga nta wundi umeze nkawe, nkumva nta kintu namuhakanira.N’ubwo nitwaga umu kristu narabyemeye kandi nzi neza ko ngiye kwiyicira umwana kandi nahoraga numva nta kintu nakwishimira nko kubyara umwana.

Nyuma y’iminsi mike nawe yatangiye kwicuza impamvu twabikoze ndetse bikamutera agahinda kenshi akanarira, atangira kumbaza impamvu nabyemeye ndetse ambwira ko nikunda ntashatse kwitangira ikibondo cyacu.

Ariko mbere hose tugitangira gukunda hari agatotsi kajyaga kaza mu rukundo rwacu gatewe n’ibyo umuntu aba yaranyuzemo mbere, kuri we ngo yumvaga bimugoye kubana nabyo.

Rero naje gutungurwa nyuma y’amezi abiri gusa maze gukuramo inda, ambwira ko ibyanjye nawe bigomba kurangira kuko adashobora kubyakira kuko ngo byahora ari nk’inzitizi y’urukundo rwacu ariko akambwira ko ankunda cyane.

Ntabwo nabashije kubyakira kuko iryo joro ryose naraye ndira mbyuka amaso yabyimbye kuburyo buri wese yahitaga abibona.

Nyuma nakomeje kumwoherereza za sms mwibutsa rya sezerano yampaye, mwereka ukuntu agahinda kagiye kuzanyica nibwo nyuma y’iminsi nk’itatu twahuye twongera gusubirana, ariko nabonye ko ibyo yabikoze kubera ko yabonaga mbabaye cyane.

Twarakomeje rwose nk’ibisanzwe ariko urukundo rugenda rwongera gukonja, nanone nyuma y’amezi 4 twarasubiranye yongera kumbwira ko bishize.

Icyo gihe nabwo ntibyari binyoroheye ariko sinongeye kuvuga kuri rya sezerano.Kubera ukuntu twakomeje tubanye njye naboga bisa nk’aho bitashize kandi kuri we byari byararangiye ndetse yabibwiraga na bagenzi be.

Muranyihanganira ni birebire gusa nashakaga kubwira abakobwa bagenzi banjye ko mbere yo gukora ikintu ujye ubanza witekerezeho, urebe n’ingaruka byakuzanira kuko we umunsi azashaka kukureka ntabwo azibuka ibyakubayeho ngo yumve ko ari abifitemo uruhare.

Gusa hagati aho uwo turacyari inshuti cyane ariko byarananiye kumureka urukundo mukunda sinzi ko hari undi naruha n’ubwo we mbona uko tubanye ari nko kugirango gusa atambabaza.

Ubu nibaza ninkundana n’undi musore ukuntu nzamubwira ko nigeze gukuramo inda, ikiri ukuri cyo ni uko yahita anyanga kandi birumvikana.Kutabimubwira nabyo numva kwaba ari ukwikoraho kuko abimenye nyuma nibyo byaba ikibazo kurushaho.

Ndongera kwisabira abakobwa bagenzi banjye, niba wakoze icyaha cy’ubusambanyi ugatwita ntuzagerekeho n’icyo kubuza ubuzima akaremwa k’Imana kuko ni ikintu uzabana nacyo ubuzima bwose.Njye bimbamo mpora ndira ijoro n’amanywa nibuka umwana wanjye ntashobora kugarura.

Muzirinde icyabatera kwicuza ubuzima bwanyu bwose.Njye Imana yonyine niyo ishobora kumpindurira ubuzima ikambabarira nkongera nkiyakira.Murakoze.

Source : Umuryango

IBITEKEREZO
fatuma

kuva abizanye hano kurubuga nikibazo kimuremereye.ahubwo itondere uwo musore adatimburamo indi nda ukabona akaga ahubwo utigeze uteganya.abahungu we ?

Natal

Njye n'ubu ubishatse ukarekana n'uwo mugabo wawe nagukunda gusa niba wemera kumureka. Si ngombwa ko mvugira aha ibyanjye gusa nanjye narababaye ubyumve, nibaguhe e-mail yanjye n'uba interrested tuzapanga.

JK

Bella ! Biteye agahinda ibyakubayeho ariko ukwiriye kwihangana ushobore guhita mubibazo byubuzima. Inama nakugira niyi : 1) Uwo muhungu murikumwe murecye kuko nukomeze kumwizirikaho azakomeza akubabaze kandi bizakugirira ingaruka mbi. 2) Banza witonde ufokasinge (focus) kubuzima bwawe ibyabagoho cg abahungu ubicumbicyishije yenda nkumwaka. 3) Biragoye kuba waravanyemo inda. Ariko byararangiye ntabwo wayisubizamo. Gerageza gutecyereza ibindi nubwo bigoye. Ahubwo uzabigire isomo. 4) Abahungu cg abasore barahari benshi kandi uzabona uwo mukandana wundi nandetse mukazarushinga. Reka kwiheba. 5) Ese wamubwira ko wakuyemo inda cg ntiwambwira ? Mubyukuri wamubwira. Ariko icyangombwa nuko wakwirinda to get involved. Mugihe gitoya. Mwaganira nkabavandimwe bakundana igihe cyinini. Igihe agukunze yakwihanganira. Nyumaho ukazamubwirwa ibyago wagize mutari mwahura (kuryamana). Ushobora kumureba kumaso nuburyo face ye ihunditse wamenya icyo atecyeteza kandi atabikubwiye. Igihe atabyitwayemo neza wamureka. Ntabwo rero umuntu ugukunda yabireka kumpamvu yibyago wagize. 6) kutabimubwira nabyo wabireka igihe uzi ko atazabimenya cyeretse niba harabantu binshuti zawe wabibwiye. 7) Amakosa abakobwa benshyi bakora nukwigemura. Kutecyereza ngo nintakorera umukunzi wangye ibyashansabye ngo azansiga yishakire abandi. Ibyo ugomba kubyirinda igihe uzahura nabandi. Impamvu nuko abasore benshi bahuriye kukintu kimwe. Guhura numukombwa, kumubwira amagambo meza ashaka kumva ariko benshyi iyo barangije kubona ubwambure bwumukobwa bahindura isura bakigira ahandi. Niyo mpamvu nuhura nabandi ugomba kuba wowe and take control of who you are. 8) Simbyiza kuba murukundo wumva rutagenda. Singobwa kuba murukundo kuko wumva ushaka gushimisha ukunzi wawe gusa kandi wowe utishimye. Ibyishimo byurukundo byambere nibyawe. Icyakabiri nibyishimo byakakundanda mwembi. Biragoye rero gutecyereza ko washimisha umukunzi wawe wowe utishyimye. Ibyo byariho cyerera nubwo byaribigoye kandi bibabaje. Murikono gihe tugezemo ntibigishoka. Wihangane


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari...

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...