LATEST NEWS
Ubuzima
Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye
Publish Date: mardi 6 juin 2017
VISITS :1197
By Admin

Umusore w’umunyarwanda uherutse gukora ubukwe n’umuzungu w’umunyamerika babanaga byeruye nk’umugabo n’umugore, ari mu gahinda nyuma y’uko uwo musaza wari nk’umugabo we n’ubwo bombi ari ab’igitsina gabo, apfuye afite imyaka 61 y’amavuko. Urupfu rw’uyu musaza ukomoka muri Amerika, rwongeye guteza impaka n’impagarara.

Semuhungu Eric, ubusanzwe ni umusore ariko akaba yari yarashatse umugabo w’umunyamerika, bisa n’aho yari umugore w’uwo muzungu n’ubwo bombi ari igitsina gabo, ndetse bari bamaze imyaka micye bakoze ubukwe. Uyu munyamerika wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yitwaga Ryan Hargrave akaba yarapfuye tariki 2 z’uku kwezi kwa Kamena 2017, ariko Semuhungu yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yakoresheje amagambo agaragaza ko yari umugabo we yakundaga cyane.

Yagize ati : “Sinabasha kwiyumvisha uburyo wagiye ukansiba burundu. Kubera iki Mana ? Ni gute ngiye kubaho ntagufite, ndacyafite kwiheba kwinshi. Wari byose kuri njye, rukundo rwanjye kandi nkoramutima yanjye, ndagukumbuye kandi sindabasha kwiyumvisha ko wagiye, buri gihe uko ndyame mu buriri bwacu mbona isura yawe.

Ruhukira mu mahoro mukundwa, ndabizi ubu urimo kundeba aho uri mu ijuru, uzahora uri mu mutima wanjye. Wanyeretse uburyo wankundaga kuva twahura bwa mbere, urwo rukundo nzarugumana. Mbikuye ku mutima, ndagushimira ibyo wankoreye byose n’ibyo twasangiye, rwari urugendo rw’agahebuzo rwuzuye umunezero. Wankoreye byinshi, warandwaniriye, waramfashije muri buri ntambwe y’urugendo… Ruhukira mu mahoro Ryan Hargrave ndagukunda cyane.”

Uyu musore yakuriye mu Rwanda, aza kujya muri Amerika nyuma yo gushaka umugabo nawe ari undi, ariko yabikoze ari n’uburyo bwo kujya kwibera mu gihugu giha ubwisanzure abaryamana bahuje igitsina.

Semuhungu asanzwe yerekana ko aterwa ishema no kuba ari umugore w’umugabo mugenzi we.

Mu mwaka wa 2015, nibwo Semuhungu Eric wakuriye mu mujyi wa Kigali, yagiye muri Afrika y’Epfo maze aza kuhamenyanira n’umuzungu ubusanzwe ukomoka muri Amerika, maze barakundana kugeza bemeranyijwe kubana uyu Semuhungu akaba umugore hanyuma uwo muzungu akaba umugabo. Mu bukwe bwabo, Semuhungu yari yambaye yakenyeye imishanana, imyenda ubusanzwe mu Rwanda yambarwa n’abagore n’abakobwa.

IBITEKEREZO
Kiiza

Ihangane Muvandimwe hano ku isi twese turi abagenzi. Komera kandi wikomeze, Imana ntiyagutereranye kandi si yo yagutwaye uwo ukunda, kuko Imana ntiyatanya abakundana. Iyo hageze turapfa ntakundi. Once again, I offer my condolences to his family and to you bro.

bb

NI igihombo kinini kubabyeyi bakubyaye bazi ko babyaye umuhungu none ibinwa urarekereje inyuma y abagabo bagenzi bawe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari...

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...