LATEST NEWS
Ubuzima
Umunyarwandakazi w’umunyamideli Mimi Mirage yatsinze bagenzi be bahuriye mubirori byo kwerekana Imideri mu Buhollande bamutwara mu modoaka idasanzwe
Publish Date: mardi 13 juin 2017
VISITS :3764
By Admin

Mimi Mirage Umunyarwandakazi ubarizwa ku mugabane w’uburayi mu bubiligi uyu mukobwa arakataje no kwiyerekana ariko Amanika ibendera ry’u Rwanda mu bihugu byo hanze Mimi Mirage mu mezi yashize yari afite amarushanwa yagiye yitabira atandukanye ajyanye no kwerekana Imideli cyagwa Fashions mu bihugu bitandukanye France ndetse na handi.

Kuwa 6 nibwo yitabiriye ibirori byari byateguwe n’umugabo uturuka muri Cameroun ibyo birori byari bifite izina ryitwa white and black Integration party ndetse bikaba byaritabiriye abanya Africa Benshi ndetse na bandi bantu bari bavuye muri European Designers,Nkuko byari biteganyijwe ibyo ibirori byabereye Leewarden mu Buhollande,

Ibirori

Ariko bikaba byaritabiriwe na bahanzi batandukanye ndetse naba babyinnyi ikindi cyagaragayemo nuko na Mayor wuwo mujyi yari yitabiriye ibyo birori bya White and Black Integration Party,Ariko itegeko ryari ukuza wambaye imyenda y’umweru Dore ko muri ibyo birori harimo abanyamakuru benshi bavuye impande zitandukanye mu bihugu by’iburayi.

Yegukanye igikombe

Nkuko byatangajwe n’umwe mu bantu ba banyarwanda bari bitabiriye ibi birori mu kiganiro yagiranye na Rwandapaparazzi.rw yavuze ko Mimi Mirage yatunguranye cyane ubwo yatsindaga bagenzi be Nkumukobwa wari wambaye neza cyane kurusha abandi ikindi cyashimishije abantu ngo yari yambaye neza hari na Banyarwanda bari baje kumufana.

Dore ko yitabiriye iryo rushanwa ryabaye kuwa 6 Nyuma yo kujya mu Buhollande nawe yabonetse mu banyarwanda baje kwakira Perezida Kagame muri Rwanday kuwa 5 tariki 07.06.2017 mu bubiligi.

Ubwo kwerekana Imideli Cyagwa Fashion byasanga nkaho batangiye guhitamo umukobwa wari wujuje ibyangobwa byasabwanga Mimi Mirage yatunguye abantu ubwo bamuhamagaraga ku mwanya wa mbere kuba Miss Integration Party 2017 maze abanyamakuru bose birunda kuri Mimi Mirage bashaka kugirana nawe ikiganiro nkuko byagaragaye mu mafoto yo kuwa 6 ibirori bisoje.

Akandi gashya Mimi Mirage yatwawe nk’umwami mu modoka idasanzwe ya Lemozine ndende cyane ifite ibara ryenda kuba umweru ariko atari n’umweru,tukimenya ko Mimi Mirage yatsindiye ikamba rya Miss Integration 2017 twamushatse kuva ejo kugeza ubu ntabwo turabasha kumubona ku murugo wa Telefoni ngo tugirane nawe ikiganiro.

Mimi Mirage yatwawe nk’umwami mu modoka idasanzwe ya Lemozine

Icyo twakwibutsa abasomyi bacu nuko Mimi Mirage hari igihe yaje ku mwanya wa mbere mu bakobwa bambara neza kurusha abandi ndetse ubundi akaba yaraje Nanone kurutonde rwa bakobwa bateye neza muri East Africa yose ikindi gishimishije n’uko Mimi ari Umunyarwandakazi ukomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda hanze yarwo.

IBITEKEREZO
turatsinze

nonese muri iriya modoka imbere hameze nka Bus. ikindi kandi niba bayimutwayemo ntacyo bivuze keretse iyo bayimuha.

Kundwa

Mimi felicitations, ngaho nakomeze atere imbere afite byose byakaabye bimushoboza kugera kure cyane h'inzozi ze, cyane cyane Igihugu. Turamushigikiye !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari...

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...