LATEST NEWS
Ubuzima
Urukiko rwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umwana wa Ciara na Future
Publish Date: samedi 21 janvier 2017
VISITS :847
By Admin

Bidasubirwaho urukiko rwamaze guhosha intambara hagati y’abahanzi babiri bahoze bakundana aribo umuririmbyikazi Ciara n’umuraperi Future bapfaga uruhare n’uburenganzira bingana ku mwana babyaranye.

Nkuko urukiko rwabyanzuye Future Zahir Wilburn umwana waba bahanzi, bose bazamugiraho uruhare ariko igihe kinini azajya akimarana na nyina Ciara. Kuri uyu muririmbyikazi uyu mwanzuro ni nko gutsindwa kuko we yifuzaga kwiharira uburenganzira bwose bw’umwana.

Umwaka wa 2016 waranzwe no kutumvikana hagati yaba bombi, aho Ciara yashinjaga Future kuba umugabo utagira icyo yitaho nkuko yabibwiraga abamuhagarariye mu mategeko mu gihe ku rundi ruhande umuraperi Future we avuga ko uyu mugore yamujyanye mu manza kubera kumugirira ishyari kuko umuziki we uri gutera imbere.

Imyanzuro y’urukiko yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017 yahaye uburenganzira Future bwo kuzajya abonana n’umwana we mu buryo buri mu gaciro mu gihe azajya aba yaje I Atlanta aho batuye. Ciara kuri ubu uhugijwe no kwitegura umwana wa kabiri atwite nawe akaba yatuje yemera imyanzuro, ntabwo agifata Future nk’umugome kabone nubwo uyu muraperi atishimiye umugabo we mushya Russell Wilson usanzwe ukina umukino wa Football Americain.

Source : TRACE

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya...

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...